Ikibazo cya gatatu: Ni ibihe byiza byo gutawaza (Udhu)?

Igisubizo: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo umugaragu w'umuyisilamu cyangwa se w'umwemeramana atawaje, agakaraba mu maso he, buri cyaha yarebesheje amaso ye kimuvaho hamwe na ya mazi cyangwa se n'igitonyanga cya nyuma cya ya mazi amwumukaho. Iyo akarabye amaboko ye, buri cyaha yakoresheje amaboko ye kimuvaho hamwe na ya mazi cyangwa se n'igitonyanga cya nyuma cya ya mazi amwumukaho. Iyo akarabye ibirenge bye, buri cyaha yakoresheje ibirenge bye agenda kimuvaho hamwe na ya mazi cyangwa se igitonyanga cya nyuma cya ya mazi amwumukaho, kugeza ubwo arangiza asukutse nta cyaha afite. \Yakiriwe na Muslim.