Ikibazo cya makumyabiri n'umunani: Ni uwuhe munsi mwiza kuruta indi minsi igize icyumweru?

Igisubizo: Ni umunsi wa gatanu (wa Idjuma); Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umunsi mwiza kuruta indi minsi yanyu ni umunsi wa gatanu; ni wo munsi Adamu yaremweho, ni na wo yapfiriyeho, ni na wo impanda izavuzwaho, ndetse ni na wo ijwi rikura umutima (Swa'iqat) rizumvikaniraho, bityo mujye mwongera kuri uwo munsi inshuro munsabira imigisha, kubera ko kunsabira kwanyu bingeraho." Uwakiriye iyi Hadithi aravuga ati: Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Ni gute kugusabira bizakugeraho kandi warapfuye bikarangira? Intumwa irabasubiza iti: "Mu by'ukuri Allah yaziririje ubutaka kurya imibiri y'abahanuzi be." Yakiriwe na Abu Daud n'abandi.