Ikibazo cya makumyabiri na gatandatu: Ni ayahe magambo yo gusingiza Allah uvuga urangije Iswala?

Igisubizo: "ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira", bivugwa inshuro eshatu.

ALLAHUMA ANTA SALAMU WA MIN'KA SALAMU, TABARAK'TA YA DHAL DJALAL WAL IK'RAM: MANA ni wowe mahoro kandi ni wowe amahoro aturukaho, ubutagatifu ni ubwawe yewe Nyirikuzo Nyiricyubahiro.

LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MUL'KU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR. ALLAHUMA LA MANI'A LIMA A'TWAYTA WALA MU'UTWIYA LIMA MANA'ATA WALA YAN'FA'U DHAL DJAD MINKAL DJAD: Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe (Allah) yonyine itagira umufasha babangikanye, yo yihariye ubwami, ikwiye gushimwa, yo ifite ubushobozi kuri buri kintu. MANA ntawe ushobora kwima uwo wahaye, nta n'ushobora guha uwo wimye (ntawe ushobora kubuza igeno ry'imana kugera kucyo cyangwa uwo yarigeneye), nta n'ushobora gutanga ubukire n'icyubahiro kuko byose ari wowe ubigenga kandi ubigena Mana.

LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MUL'KU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR. LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAHI, LA ILAHA ILALLAHU WALA NA'ABUDU ILA IYAHU, LAHU NI'IMAT WA LAHUL FADHW'LU, WA LAHU THANA'UL HASAN, LA ILAHA ILA LLAHU MUKH'LISWIINA LAHU DINA WA LAW KARIHAL KAFIRUNA: Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe (Allah) yonyine itagira umufasha babangikanye, yo yihariye ubwami, ikwiye gushimwa. Yo ifite ubushobozi kuri buri kintu. Nta bushobozi nta n'imbaraga zibaho uretse iby'Imana, nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi (Allah), nta n'icyo dushobora gusenga uretse yo yonyine, yo yihariye ibisingizo byose, yo yihariye inema zose n'ibyiza, yo yihariye gusengwa by'ukuri, yo kubwayo dutunganya idini yacu kabone n'iyo byababaza abahakanyi.

SUBHANALLAH: Ubutagatifu ni ubwa Allah (inshuro mirongo itatu n'eshatu).

AL HAMDULILLAH: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah (inshuro mirongo itatu n'eshatu).

ALLAHU AKBAR: Imana ni yo nkuru (inshuro mirongo itatu n'eshatu).

Hanyuma yakuzuza inshuro y'ijana akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIR: Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe Allah, yo yonyine itagira umufasha cyangwa se uwo babangikanye. Yo yihariye ubwami n'ubutegetsi bwa byose. Yo yonyine yihariye inakwiye gushimwa kandi ni na yo ifite ubushobozi kuri buri kintu.

- Asoma Surat Al Ikh'lasw na Surat Al Falaq ndetse na Surat Nas inshuro eshatu nyuma ya buri Swalat Al Fadj'r, na nyuma ya Swalat Al Magrib, n'inshuro imwe nyuma y'izindi swalat.

- Asoma Ayatul Kur'siyu inshuro imwe.