Igisubizo: Uburyo Iswala ikorwamo.
1- Kwerekera aho abayisilamu berekera basali (Qib'la) utaberamiye ahandi cyangwa se ngo uhindukire.
2- Kugira umugambi (Niyat) wo gusali.
3- Hanyuma akavuga ijambo Allahu Akbar (Takbiratul Ihram), azamura amaboko ye aharinganiye n'intugu ze igihe ari kuvuga aya magambo.
4- hanuma agashyira ikiganza cye cy'iburyo hejuru y'icy'ibumoso ku gituza cye.
5- agatangira Iswala avuga aya magambo: ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BAA'D'TA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGH'RIB; ALLAHUMA NAQINII MIN KHATWAYAYA KAMA YUNAQA A-THAWUBUL AB'YADW MINA DANASI, ALLAHUMA GH'SIL'NII MIN KHATWAYAYA BIL MAI WATHAL'DJI WAL BARADI: "Mana nyagasani ndagusabye ko wantandukanya n’ibyaha byanjye nk'uko watandukanyije iburasirazuba n’iburengerazuba, Mana nyeza ibyaha byanjye nk'uko wejeje umwambaro wera ibizinga, Mana mpanaguraho ibyaha byanjye ukoresheje amazi n’urubura."
Cyangwa se akavuga ati: SUB'HANAKALLAHUMA WA BIHAMDIKA WA TABARAKASMUKA WA TA'ALA DJADUKA WALA ILAHA GHAYRUKA: Ugusingizwa n’ishimwe ni ibyawe Mana, izina ryawe ryuje imigisha, ubuhambare bwawe burahebuje, kandi nta yindi Mana ikwiwe gusengwa by’ukuri uretse wowe.
6- Hanyuma akikinga kuri Allah agira ati: “AUDHU BILAHI MINA SHAY’TWANI RADJIIM, BISMILAHI RAH’MANI RAHIM.” Nikinze ku mana ngo indinde Shitani wavumwe, ku izina ry’Imana Nyirimpuhwe Nyirimbabazi." 7- Hanyuma agatangiza izina rya Allah, agasoma Surat Al Fatihat agira ati: BISMILLAHI RAH’MANI RAHIM: Ku izina rya Allah Nyirimpuhwe Nyirimbabazi (1). “ALHAMDU LILAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose (2). A-RAHMANI RAHIIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi (3). MALIKI YAWUMIDINI: Umwami wihariye wo ku munsi w’imperuka. IYYAKA NA-ABDUDU WA IYYAKA NAS’TA-INU: Ni wowe wenyine dusenga, ni wowe (wenyine) twiyambaza (5). IHDINA SWIRATWA AL MUS’TAQIIM: Tuyobore inzira igororotse (6). SWIRATWA LADHINA AN-AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DHWAALIINA: Inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abarakariwe cyangwa abayobye (7). [Al Fatihat 1-7]
Hanyuma akavuga ijambo (AMIINA); bisobanuye ngo Nyagasani twakirire ubusabe.
8- Iyo arangije asoma ibimworoheye muri Qur'an, agasoma birebire ku iswala ya mu gitondo
9- Nyuma akunama (Ruku-u) agaragaza ubuhambare bwa Allah, igihe yunamye akavuga ati “Allahu Akbar: Imana ni yo nkuru, azamura amaboko ye ahateganye n'intugu ze. Biri no mu mugenzo mwiza dukura ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugorora umugongo we ahateganye n'umutwe we, maze agashyira ibiganza bye ku mavi ye atandukanyije intoki.
10- Hanyuma akavuga ati: “SUB’HANA RABIYAL ADHWIMI: Ugusingizwa ni ukwa Allah Nyirubuhambare, akabivuga inshuro eshatu, niyo yongeyeho aya magambo: SUB'HANAKA ALLAHUMA WA BIHAMDIKA, ALLAHUMA GH'FIR LII: Ubutagatifu no gusingizwa ni ibyawe Nyagasani, Nyagasani mbabarira." byaba byiza.
11- Nyuma akunamuka avuga ati “SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH.” Bisobanuye: Allah yumva umusingiza. Ibi abivuga igihe ari gusengesha (Imam) abandi, cyangwa ari gusenga wenyine (Mun’farida), ariko uri gusengeshwa (Ma'amum) ntabyo avuga, ahubwo we mu mwanya w'aya magambo aravuga ati: RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwa n’ikuzo bihebuje.
12- Hanyuma amaze guhagarara neza yemye akavuga ati “RABANA WALAKAL HAMDU, HAM’DAN KATHIRAN TWAYIBAN MUBARAKAN FIHI, MILA- SAMAWATI WA MIL AL ARDWI WA MIL AMAA SHI-ITA MIN SHAY’IN BA’DAHU” Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwa n’ikuzo bihebuje, byiza, by’uje imigisha, bingana n’ibyuzuye ibirere n’isi n’ibindi washaka.
13- Nyuma akubama ashyira uruhanga hasi (SUDJUDU) kubama bwa mbere avuga ati “ALLAHU AKBAR” Imana niyo nkuru. Agatandukanya amaboko ye n’imbavu ze ndetse n’ibibero bye, akubamira ku ngingo ze zirindwi: Agahanga hamwe n’izuru, ibiganza bye byombi, amavi ye yombi, ndetse n’amano ye ashinze.
14- Maze akavuga ati “SUB’HANA RABIYAL ALA." Ugisingizwa ni ukwa Allah Uwikirenga. Inshuro eshatu cyangwa akarenzaho, akavuga ati: SUB'HANAKA ALLAHUMA RABANA WA BIHAMDIKA, ALLAHUMA GH'FIR LII: Ubutagatifu no gusingizwa ni ibyawe Nyagasani, Nyagasani mbabarira." byaba byiza.
15- Nyuma akubamuka avuga ati “Allahu Akbaru” Imana niyo nkuru.
16- Hanyuma akicarira ikirenge cye cy’ibumoso agashinga amano y’ikirenge cy’iburyo, agashyira ibiganza bye ku bibero bye cyangwa ku mavi ye, akazamura urutoki rukurikira igikumwe, akaruzunguza igihe ari gusaba, maze igikumwe cye akagifatisha urutoki rwa musumbazose, izindi yazikunje, ikiganza cye cy'ibumoso akakirambura hejuru y'ikibero cy'ibumoso ahegeranye n'ivi.
17- Maze icyo gihe yicaye hagati y'ibyubamo bibiri akavuga ati: “RABI GH’FIR’LI WAR’HAM’NI WA AFINI WAR’ZUQUNI WAH’DINI WADJ’BUR’NI: Mana yanjye mbabarira, unangirire impuhwe, umpe ubuzima buzira umuze, unampe amafunguro, unyobore, unankomeze.
18- Hanyuma akongera akubama bwa kabiri nk'uko yabigenje bwa mbere byaba ibyo yakoze n'ibyo yavuze, ndetse akavuga Allahu Akbaru igihe agiye kubama.
19- Hanyuma akubamuka avuga ati Allahu Akbaru, agasali raka ya kabiri nk'uko yakoze iya mbere mu byo yakoze n'ibyo yavuze, ariko ho ntavuga ubusabe bwo gutangira iswala.
20- Hanyuma akicara amaze gukora raka ya kabiri avuga ati: Allahu Akbaru, akicara nk'uko yicara hagati y'ibyubamo bibiri mu buryo bumwe.
21- Nyuma akavuga ubuhamya (A-Tashahud) agira ati: (A-TAHIYATU LILLAH, WA SWALAWATU, WA TWAYIBATU, ASALAMU ALAY’KA AYUHA NABIYU WA RAH’MATULLAHI WABARAKATUHU, ASALAMU ALAY’NA WA ALA IBADILAHI SWALIHINA, ASH’HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH’HADU ANA MUHAMADAN AB’DUHU WA RASULUHU.” Bisobanuye ngo: Ibyubahiro byose, amasengesho ndetse n’ibyiza byose ni ibya Allah, amahoro n’imigisha n’impuhwe z’Imana bikubeho yewe ntumwa, amahoro y’Imana n’imbabazi zayo bitubeho, zibe no kubagaragu b’Imana bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi, nkanahamya ko na Muhamad ari umugaragu wa Allah ndetse akaba n’Intumwa ye. Akongeraho ayo magambo: “ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA SWALAY’TA ALA IBRAHIM WA ALA ALI IB’RAHIMA WA BARIKI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA BARAKTA ALA IB’RAHIM WA ALA ALI IBRAAHIM, INAKA HAMIDUN MADJIID.” Mana ha amahoro n’imbabazi Muhamad n’umuryango we, nk'uko wabihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Unahe Muhamad imigisha n’umuryango we, nk'uko wayihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Ni wowe Nyirugushimwa Nyirikuzo. Yarangiza akikinga kuri Allah ngo amurinde ibintu bine agira ati “ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABI DJAHANAMA, WA MIN ADHABILQAB’RI, WA MIN FIT’NATIL MAH’YA WAL’ MAMATI WA MIN FIT’NATIL MASIHI DADJAL.” Mana nkwikinzeho ngo undinde ibihano by’umuriro wa Jahanamu, n’ibihano byo mu mva, Mana undinde n’ibigeragezo by’ubuzima n'iby’urupfu, undinde n’ibigeragezo bya Masihi Dadjal. Hanyuma agasaba Nyagasani we mu byiza byo kuri iyi si no ku munsi w'imperuka;
22- Nyuma agahindukira iburyo bwe akavuga ati: “ASALAMU ALAYKUM WARAH’MATULLAH. Bisobanuye ngo: Amahoro y’Imana n’impuhwe zayo bibabeho”, yarangiza agahindukira n’ibumoso bwe akavuga ati “ASALAMU ALAYKUM WA RAH’MATULLAH”.
23- Iyo arangije kuvuga (A-Tashahud) kuri raka ya kabiri mu isengesho rifite raka eshatu nk’isengesho rya Magh’rib, cyangwa rifite raka enye nk’irya A-dhuh’ri, Al Asw’ri ndetse n’isengesho rya Al Isha, agarukira ku buhamya bwa mbere ari bwo ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH, WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah nkanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ye akaba n'umugaragu we.
24- Hanyuma agahaguruka akavuga ati “Allahu Akbar: Imana niyo nkuru”, azamuye amaboko ye kugera ahateganye n'intugu ze.
25- Hanyuma agasali ibice bisigaye asoma Suratu Al Fatiha yonyine, nyuma akunama (Ruku) akanubama (Sujud) nk'uko yabikoze kuri raka ebyiri zabanje.
26- Nyuma yo kubama bwa nyuma yicara icyicaro cya TAWARUK, ashinze amano y’ikirenge cy’iburyo akicarira itako ry’ukuguru kw’ibumoso, ku buryo ashobora kwicara hasi, ibiganza bye akabishyira ku bibero bye nk'uko yabigenje mu buhamya bwa mbere.
27- Muri iyi nyicaro avuga ubuhamya bwose.
28- Nyuma agahindukira iburyo bwe akavuga ati “ASALAMU ALAYKUM WARAH’MATULLAH. Bisobanuye ngo: Amahoro y’Imana n’impuhwe zayo bibabeho”, yarangiza agahindukira n’ibumoso bwe akavuga ati “ASALAMU ALAYKUM WA RAH’MATULLAH”.