Ikibazo cya makumyabiri na gatatu: Ni ibihe bice by'umugereka by'Iswala?

Igisubizo: Ni cumi na kimwe, ari byo bikurikira:

1- Kuvuga nyuma ya Takbirat yo gutangira Iswala: SUB'HANAKA LLAHUMA WA BIHAMDIKA WA TABARAKA ISMUKA WA TA'ALA DJADUKA WA LA ILAHA GHAYRUKA:

2- Kwikinga kuri Allah ngo akurinde Shitani wavumwe.

3- Kuvuga Bismillah Rahman Rahiim: Ku izina rya Allah Nyirimpuhwe Nyirimbabazi.

4- Kuvuga ijambo AMINA "Mana akira ubusabe".

5- Gusoma isura runaka nyuma yo gusoma Surat Al Fatihat.

6- Kurangurura ijwi mu gisomo igihe ari Imam.

7- Nyuma yo kuva ku mavi uvuze Samiallahu liman hamidah: "Allah yumva umusingije"; kongeraho aya magambo: MIL'A SAMAWATI WA MIL'AL AR'DHWI, WA MIL'A MA SHIITA MIN SHAY'IN BA'AD: Gusingizwa gukwire ibirere n'isi na buri icyo ari cyo cyose ushatse nyuma yaho.

8- Kurenza inshuro imwe mu gusingiza Allah igihe umuntu yunamye (Ruku'u); nko kubisubiramo bwa kabiri n'ubwa gatatu, no kurenzaho.

9- Kurenza inshuro imwe mu gusingiza Allah igihe umuntu yubamye (Sujud).

10- Kurenza inshuro imwe uvuga amagambo avugwa hagati y'ibyubamo bibiri: RABI GH'FIR LII: Nyagasani Mana Mbabarira!"

11- Gusabira amahoro n'imigisha umuryango w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu buhamya bwa nyuma, no gusaba nyuma yaho.

Icya kane: Imigenzo myiza yo mu ngiro mu iswala.

1- Kuzamura amaboko yombi unavuga Takbiiratul Ihram (ALLAH AKBAR).

2- Igihe ugiye kunama (Ruku).

3- Igihe ugiye kunamuka (Uvuye Ruku).

4- Nyuma yaho ukamanura ayo maboko.

5- Gushyira ukuboko kw'iburyo hejuru y'ukw'ibumoso.

6- Kureba aho uri bushyire uruhanga wubama.

7- Gutandukanya ibirenge igihe uhagaze.

8- Gufata ku mavi utandukanyije intoki z'ibiganza igihe wunamye (Ruku), no kugorora umugongo, no gushyira umutwe ahateganye n'umugongo.

9- Kugeza neza hasi ingingo z'umubiri umuntu atwegetswe kugeza hasi igihe yubamye.

10- Gutandukanya ibiganza bye n'ahateganye n'imisaya ye, n'inda ye akayitandukanya n'ibibero bye, n'ibibero bye akabitandukanya n'imirundi ye, ndetse akanatandukanya hagati y'amavi ye, agashinga amano y'ibirenge bye, ndetse no gushyira ibiganza bye ku butaka bitandukanye, n'amaboko ye akayashyira ahateganye n'intugu ze arambuye afatanye n'intoki ze.

11- Kwicarira ukuguru kw'imoso ugashinga amano y'ukw'indyo hagati y'ibyubamo bibiri (Saj'datayni), no mu buhamya bwa mbere, hanyuma mu buhamya bwa kabiri ukicarira ikirenge cy'ukuguru kw'imoso, amano y'ukuguru kw'indyo ashinze.

12- Gushyira ibiganza byombi ku bibero birambuye ariko intoki zifatanye, hagati y'ibyubamo bibiri. Ni nk'uko ubigenza mu gihe cyo kuvuga ubuhamya, usibye ko ho dukoresha ikiganza cy'iburyo, igikumwe n'urutoki rugikurikira, ugafunga izindi ntoki urambuye urutoki rwa mukuru wa meme igihe uvuze Allah.

13- Kwerekera iburyo n'ibumoso igihe uri gusoza utora Salamu (uvuga A-Salam Alaykum).