Ikibazo cya gatandatu: Guhamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah; bisobanuye iki?

Igisubizo: Bisobanuye ko Allah yamwohereje ku biremwa byose, abiha inkuru nziza ndetse aranabiburira.

Ni n'itegeko:

1- Kumwumvira mu byo yategetse.

2- Guhamya ukuri kw'ibyo yavuze.

3- Kutamwigomekaho.

4- Kutagaragira Allah mu bundi buryo butari ubwo yigishije, ari byo bisobanuye gukurikiza imigenzo ye, no kureka ibihimbano.

Allah aragira ati: ﴾Uwumviye Intumwa (Muhamadi), mu by’ukuri aba yumviye Allah,...﴿ [Surat A-Nisa-u: 80]; Allah nanone aragira ati: ﴾Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye. 3; Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah). 4} [Surat A-Najm:3-4] Allah Nyirubutagatifu nanone yaravuze ati: ﴾Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku Ntumwa ya Allah (Muhamadi). Ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi. ﴿.21 [Surat Al Ah'zab: 21]