Ikibazo cya mirongo ine na rimwe: Ni irihe tegeko ryo kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi?

Igisubizo: Kubwiriza ibyiza bisobanuye kubwiriza kumvira amategeko ya Allah Nyirubutagatifu, naho kubuza ibibi bisobanuye kubuza ibyo ari byo byose bituma umuntu yigomeka kuri Allah Nyirubutagatifu.

Allah Nyiricyubahiro aragira ati: {Muri umuryango uboneye watoranyirijwe abantu; mubwirizanya ibyiza mukabuzanya ibibi kandi mukanemera Allah...} [Surat Al Imran:110]