Ikibazo cya mirongo itatu na gatatu: Sobanura aya mazina?

Igisubizo: Allah: bisobanuye Ugaragirwa, usengwa by'ukuri wenyine udafite uwo babangikanye.

Rabbu (Nyagasani) bisobanuye ko ari we Muremyi wenyine, Umwami, Utanga amafunguro, Umugenga.

A-Sami'u (Uwumva bihebuje) bisobanuye ko yumva buri kintu, ndetse akumva n'amajwi yose n'uburyo aba atandukanye.

Al Baswiir (Ubona bihebuje) bisobanuye ubona buri kintu, akabona buri kintu cyaba gito cyangwa se kinini.

Al Aliim (Umumenyi uhebuje) bisobanuye ufite ubumenyi bwa buri kintu cyahise, kiriho ndetse n'ikizabaho.

A-Rahman (Nyirimpuhwe) bisobanuye uwo impuhwe ze zikwiriye buri kiremwa cyose na buri kinyabuzima cyose; bityo abagaragu bose n'ibiremwa byose biri munsi y'impuhwe ze.

A-Razaaq (Utanga amafunguro) bisobanuye uha amafunguro ibiremwa bye byose byaba abantu cyangwa se amajini n'ibindi binyabuzima byose.

Al Hayyu (Uhoraho) bisobanuye ko adapfa, nyamara ibiremwa byo bizapfa byose.

Al Adhwiim (Uw'ikirenga) bisobanuye ufite ubutungane bwose n'ubuhambare mu mazina ye, mu bisingizo bye ndetse no mu bikorwa bye.