Ikibazo cya mirongo itatu na rimwe: Gutinya ni iki? Kwizera ni iki? Ni n'izihe gihamya zabyo?

Igisubizo: Gutinya ni ugutinya Allah no gutinya ibihano bye.

Naho Kwizera ni ukwizera ingororano za Allah, imbabazi ze ndetse n'impuhwe ze.

Gihamya y'ibi ni imvugo ya Allah igira iti: {Abo basenga (bababangikanyije na Allah; nka Ezra, Yesu n’abandi biyeguriye Imana) na bo ubwabo (basengaga Allah) bakanashaka uburyo bwo kumwiyegereza, bizera impuhwe ze ndetse bakanatinya ibihano bye. Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe biratinyitse.} [Surat Al Is'ra-i; 57.] Allah Nyirubutagatifu na none aragira ati: {(Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. 49. Kandi ko n’ibihano byanjye ari ibihano bibabaza cyane. 50} [Surat Al Hidj'ri: 49-50]