IKibazo cya makumyabiri na gatanu: Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni bantu ki? Ese ngomba kubakunda?

Igisubizo: Umusangirangendo ni uwahuye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akayemera ndetse akanapfa akiri ku buyisilamu.

- Tugomba kubakunda no kubigana, kandi ni bo beza kuruta abandi bantu nyuma y'abahanuzi ba Allah.

Abeza muri bo kurusha abandi ni: Abayobozi bane bayoboye nyuma y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha):

Abubakar (Imana imwishimire)

Umar (Imana imwishimire)

Uth'man (Imana imwishimire)

Ally (Imana imwishimire)