Ikibazo cya makumyabiri na kane: Igitangaza ni iki?

Igisubizo: Igitangaza ni buri icyo ari cyo cyose Allah yahaye abahanuzi be mu bitangaza bidasanzwe ndengakamere kugira ngo bihamye ukuri kwabo, Ingero:

- Gusaduka k'ukwezi ku gihe cy'Intumwa Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha)

- Gucikamo kabiri kw'inyanja ku gihe cy'Intumwa y'Imana Mussa (Imana imuhe amahoro), no korama kwa Farawo n'ingabo ze.