Igisubizo:
1- Uburyarya bukuru (A-Nifaqul Akbar): Ni uguhisha ubuhakanyi ukagaragaza ukwemera.
Ubu bwoko bw'uburyarya bukura nyirabwo mu buyisilamu, kandi ni kimwe mu bigaragaza ubuhakanyi bukuru (Al Kufru Al Akbar).
Allah Nyirubutagatifu aragira ati: {Mu by’ukuri indyarya zizaba ziri mu ndiba y’umuriro, kandi (yewe Muhamadi) ntuzababonera umutabazi. 145} [Surat A-Nisa-i:145]
2- Uburyarya buto (A-Nifaqul Asw'ghar):
Urugero: Kubeshya no kutuzuza isezerano ndetse no kutarinda indagizo.
Ubu buryarya ntibukura nyirabwo mu buyisilamu, ahubwo ni kimwe mu byaha nyirabwo yazahanirwa.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibimenyetso biranga indyarya ni bitatu: Iyo iganira irabeshya, yatanga isezerano ikaryica, yakwizerwa igahemuka." Yakiriwe na Bukhari na Muslim.