Ikibazo cya cumi n'icyenda: Vuga ku bijyanye no gukunda ndetse no kwanga kubera Allah (Al Wala-u wal Bara-u)?

Igisubizo: Al Wala-u: Ni ugukunda abemeramana ndetse no kubatabara.

Allah Nyirubutagatifu aragira ati: {Abemeramana n'abemeramanakazi ni inshuti hagati yabo. } [Surat Tawbat: 71]

Naho Al Bara-u: Ni ukwanga abahakanyi no kutabakunda.

Allah Nyirubutagatifu aragira ati: {Mu by’ukuri mwagize urugero rwiza kuri Ibrahim n’abari kumwe nawe, ubwo babwiraga abantu babo bati “Rwose twitandukanyije namwe ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah. Turabahakanye, kandi hagati yacu namwe havutse ububisha n’ubugome bihoraho, kugeza ubwo muzemera Allah wenyine...} [Surat Al Mumtahinat: 4]