Igisubizo: Ni ukwemera Allah Nyirubutagatifu:
* Ni uko wemera ko Allah ari we wakuremye, akaguha n'amafunguro akubeshaho, akaba ari na we Mwami, Umugenga wenyine w'ibiremwa byose.
* Ni na we wo kugaragirwa, nta mugaragirwa wundi w'ukuri usibye we.
* Ni na we Uhambaye uruta byose, wuzuye ukwiye ikuzo n'ishimwe byose, ufite amazina n'ibisingizo byiza bihebuje, ntawe bareshya, ndetse nta n'icyo asa nacyo Nyirubutagatifu.
Kwemera abamalayika:
Abamalayika ni ibiremwa Allah yaremye mu rumuri, no kugira ngo bimugaragire binamwicisheho bugufi mu buryo bwuzuye.
Muri bo harimo Djibril (Imana imuhe amahoro) uzana ubutumwa ku bahanuzi ba Allah mu bantu.
Kwemera ibitabo:
Ni ibitabo Allah yahishuriye Intumwa ze.
- Nka Qur'an: yahishuriwe Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro) n'imigisha).
- Ivanjili : yahishuriwe Intumwa Issa (Imana imuhe amahoro)
- Tawurati: yahishuriwe Mussa (Imana imuhe amahoro).
- Zaburi: yahishuriwe Dawudi (Imana imuhe amahoro).
- Suhufi Ibrahiim na Mussa: yahishuriwe Ibrahim na Mussa (Imana ibahundagazeho amahoro).
Kwemera Intumwa:
Intumwa z'Imana ni abantu Allah yohereje ku bagaragu be, kugira ngo babigishe, banabahe inkuru nziza n'ijuru, banababurire ibibi n'umuriro.
Abeza kurusha izindi Ntumwa: Ni Intumwa zari zifite ubutagamburuzwa, ari zo izi zikurikira:
Nuhu (Imana imuhe amahoro).
Ibrahim (Imana imuhe amahoro).
Mussa (Imana imuhe amahoro).
Issa (Imana imuhe amahoro).
Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).
Kwemera umunsi w'imperuka:
Ni ubuzima bwa nyuma y'urupfu mu mva. Umunsi w'imperuka, ni na wo munsi w'izuka n'ibarura, ubwo abantu bo mu ijuru bazinjizwa mu ijuru, n'abantu bo mu muriro binjizwe mu muriro.
Kwemera igeno ry'ikiza n'ikibi ko biva ku Mana:
Igeno: Ni ukwemera ko Allah azi buri kintu kiba mu biremwa bye, no kwemera ko yabyanditse ku rubaho rurinzwe, ndetse ko ari we ushaka ko kibaho kandi yakiremye.
Allah aragira ati: ﴾Mu by’ukuri buri kintu twakiremye ku rugero twagennye (igeno ryacyo)﴿. [Surat Al Qamar: 49].
Igeno riri mu nzego enye:
Urwego rwa mbere: Ubumenyi bwa Allah Nyirubutagatifu; no muri byo ni ukuba ari we ufite ubumenyi bwabanje bwa buri kintu, na mbere na nyuma y'uko ibyo bintu bibaho.
Gihamya yabyo ni aho Allah agira ati: ﴾Mu by’ukuri Allah ni We ufite ubumenyi bw’igihe imperuka izabera; (ni na We) umanura imvura kandi azi n’ibiri muri nyababyeyi. Nta muntu ushobora kumenya icyo azabona (azageraho) ejo, ndetse nta n’umenya aho azagwa. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose﴿34. [Surat Luqman: 34]
Urwego rwa kabiri: Ibyo Allah yabyanditse ku rubaho rurinzwe (Lawuhu Mahfudhwi); bityo buri kintu kibaho kandi kizabaho kiranditse iwe kuri urwo rubaho.
Gihamya yabyo ni aho Allah agira ati: ﴾Ni na We ufite imfunguzo z’ibitagaragara, ntawe uzizi uretse We (Allah). Kandi azi ibiri imusozi no mu nyanja, ndetse nta n’ikibabi gihanuka usibye ko aba akizi. Nta mbuto iri mu mwijima wo mu butaka, nta kibisi cyangwa icyumye usibye ko cyavuzwe mu gitabo gisobanutse﴿.59 [Surat An'am: 59].
Urwego rwa gatatu: Ni ukwemera ko buri kintu kibaho ku bushake bwa Allah, kandi ko nta na kimwe kimuturukaho cyangwa se gituruka ku biremwa bye bitari ku bushake bwe Nyirubutagatifu.
Gihamya yabyo ni imvugo ya Allah igira iti: ﴾... Kuri wa wundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse. (28) Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse.(29)}. [Surat A-Tak'wiir: 28-29].
Urwego rwa kane: Kwemera ko ibiremwa byose byaremwe na Allah, niwe wabiremye ubwabyo, anarema imiterere yabyo, n'ibyo bikora, na buri kintu kibikomokaho.
Gihamya yabyo ni aho Allah agira ati: ﴾Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mukora﴿ [Surat Swafaat: 96]