Igisubizo: 1) Kwemera ko Allah ari we Mana yonyine (Tawhiid Rububiyat): Bisobanuye kwemera ko Allah ari we wenyine Muremyi, ubeshaho ibiremwa bye, akaba umwami wabyo, akaba ari nawe mugenga wabyo, udafite uwo babangikanye.
2) Kwemera ko Allah ari we wenyine wo kugaragirwa (Tawhiid al Uluhiyat): Bisobanuye ko Allah ari we wenyine ukwiye kugaragirwa; bityo nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine Nyirubutagatifu.
3) Kwemera ko Allah ari we wenyine ufite amazina meza n'ibisingizo yihariye adahuje n'ibindi biremwa nkuko byavuzwe muri Qur'an no mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Gihamya y'aya moko ya Tawuhid atatu ni imvugo ya Allah igira iti: ﴾Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo. Bityo, jya umugaragira (wenyine) kandi ujye uhozaho kumugaragira (kabone n’iyo byaba bikugoye). Ese hari uwo waba uzi witiranwa na we?﴿ [Surat Mariyam: 65]