Igisubizo:
1- AL WAJIB: Ni ikintu kiba ari itegeko cyangwa se ari ngombwa ku muyisilamu ko agikora.
2- AL MUSTAHABU: Ni ikintu kiba atari itegeko ariko umuyisilamu aramutse agikoze yagihemberwa, atagikora ntagihanirwe.
3- AL MUHARAM: Ni ikintu kiba kizira, umuyisilamu aziririjwe gukora.
4- AL MAK'RUH: Ni ikintu kiba atari cyiza ko umuyisilamu agikora, ariko kitari ku rwego rwo kuba kizira, gusa aba akwiye kucyirinda.
5- AL MUBAH: Ni ikintu umuyisilamu aba aziruriwe gukora.
Ibisubizo:
1- AL WAJIB: Ni ikintu kiba ari itegeko cyangwa se ari ngombwa ku muyisilamu ko agikora. Nko gusali gatanu ku munsi, gusiba igisibo cya Ramadhan no kumvira ababyeyi bombi.
Igikorwa cy'itegeko ugikoze arabihemberwa, ukiretse akabihanirwa.
2- AL MUSTAHABU: Ni ikintu kiba atari itegeko ariko umuyisilamu aramutse agikoze yagihemberwa, atagikora ntagihanirwe. Nko gusali iswala z'imigereka (Sunan Rawatib), iswala yo mu ijoro, kugaburira abantu, no gusuhuza abantu. Banabyita Sunat cyangwa se Al Mandub.
Ikintu kiba ari Mustahabu kugikora, ugikoze aragihemberwa, ariko iyo ukiretse ntabwo abihanirwa.
Icyitonderwa:
Ni ngombwa ko umuyisilamu wumvise ko igikorwa runaka ari Sunat cyangwa se Mustahabu, yihutira ku gikora no kugera ikirenge mu cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
3- AL MUHARAM: Ni ikintu kiba kizira umuyisilamu aziririjwe kugikora. Nko kunywa inzoga, gusuzugura ababyeyi bombi no guca isano ry'imiryango.
Ikintu kizira (Haramu), ukiretse arabihemberwa ariko ugikoze akagihanirwa.
4- AL MAK'RUH: Ni ikintu kiba atari cyiza ko umuyisilamu agikora, ariko kitari ku rwego rwo kuba kizira, gusa aba akwiye kucyirinda. Nko gutanga cyangwa se kwakiriza ukuboko kw'imoso, gusali imyambaro wambaye ikubye,...
Ikintu kitari cyiza ku muyisilamu (Makruh), iyo ukiretse urabihemberwa, ariko iyo ugikoze ntabwo ubihanirwa.
5- AL MUBAH: Ni ikintu umuyisilamu aba aziruriwe gukora. Nko kurya urubuto rwa pome, kunywa icyayi,... Banabyita kandi DJAIZ cyangwa se HALAL.
Ikintu umuyisilamu aziruriwe (Mubah), ugikoze ntabihemberwa, n'ukiretse ntabihanirwa.
Ibisubizo:
1- Kuriganya, hanakubiyebo guhisha inenge igicuruzwa gifite.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) umunsi umwe yanyuze ku kirundo cy’ingano maze yinjizamo ikiganza cyayo intoki zayo ziratoha. Intumwa iravuga iti: “Ibi ni ibiki yewe nyir’izi ngano? Arayibwira ati: Zanyagiwe yewe Ntumwa y’Imana." Intumwa iramubwira iti: Kuki utazishyize hejuru kugira ngo abantu bazibone? Uzarimanganya ntari muri twe.” Yakiriwe na Muslim.
2- Riba: Nko kuba umuntu yafata kuri mugenzi we ideni ry'amafaranga igihumbi, akamusaba ko najya kwishyura azamuha ibihumbi bibiri.
Iyi nyongera niyo iziririjwe.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "...Nyamara Allah yaziruye ubucuruzi aziririza Riba.(inyongera).." [Surat Al Baqarat: 275.]
3- Ubucuruzi buteye urujijo (Al Gharar wal Djahalat): Nko kuba nakugurisha amata akiri mu icebe ry'itungo , cyangwa se nkakugurisha isamake ntararoba ikiri mu mazi.
Hadithi iragira iti: "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije ubucuruzi bwose burimo urujijo n'ibidasobanutse." Yakiriwe na Muslim.
Igisubizo: 1- Inema y'ubuyisilamu, ukaba utari umwe mu bahakanyi.
2- Inema yo gukurikiza imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ukaba udakurikiza ibihimbano.
3- Inema y'ubuzima bwiza no kuba wumva, ubona, ugenda n'ibindi.
4- Inema yo kubona ibyo kurya, no kunywa, no kwambara.
N'izindi nema za Allah zitabarika, tutarondora.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "Kandi muramutse mushatse kubarura ingabire za Allah (yabahaye) ntimwazihetura. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe." [A-Nah'li: 18].
Igisubozo: Ni irayidi yo gusiburuka igisibo cya Ramadhan (Eidul Fitri), n'irayidi y'igitambo (Eidul Adw'ha).
Nk'uko byaje muri Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yageze i Madina isanga bafite iminsi ibiri bakinamo, nuko irababaza iti: Iyi minsi ibiri ni iy'iki? Baramusubiza bati: Iyi minsi twajyaga tuyikinamo no mu gihe cy'ubujiji (cya mbere y'ubuyisilamu)! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Mu by'ukuri Allah yayibahinduriyemo indi minsi myiza kuyirusha ariyo Eidul Adw'ha na Eidul Fitri." Yakiriwe na Abu Daud.
Naho indi minsi mikuru itari iyi ni ibihimbano.
1- Ni umutima we umwoshya ibibi: Igihe umuntu akurikiye irari rye n'ibyo umutima we umubwiriza gukora byo kugomera Allah Nyirubutagatifu. Allah aragira ati: "Kandi sinigira umwere (kuko nanjye naburaga gato ngo mwifuze). Mu by’ukuri umutima akenshi utegeka gukora ibibi, uretse uwo Nyagasani wanjye yagiriye impuhwe. Rwose Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.” [Surat Yusuf:53] 2- Shitani: Akaba ari we mwanzi wa mwene Adamu, kandi intego ye nuko agomba kumuyobya no kumushuka kugira ngo akore ibibi azinjire mu muriro. Allah Nyirubutagatifu aragira ati: "...kandi ntimuzanakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, yo ni umwanzi wanyu ugaragara." [Suratul Baqarat:168]. 3- Inshuti mbi: Zishishikariza umuntu gukora ibibi, zimukumira gukora icyiza. Allah Nyirubutagatifu aragira ati: "Kuri uwo munsi abari inshuti magara bazaba abanzi, usibye gusa abagandukira Allah)." [Surat Zukh'ruf:67].
Igisubizo: 1- Ni ukureka ibyaha.
2- Kwicuza ibyabaye.
3- Gufata umugambi wo kutabisubira.
4- Gusubiza ibyahugujwe ba nyirabyo.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah maze bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo, ese ninde wababarira ibyaha uretse Allah?, ntibanagume mu byo bakoraga kandi babizi (ko ari ibyaha)." [Surat Al Im'rani:135].