IGICE CYEREKERANYE N'IBISOBANURO BY'IMWE MU MIRONGO YA QUR'AN (TAFSIIR).

Igisubizo:

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah , Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi (1). “ALHAMDU LILAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose (2). A-RAHMANI RAHIIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi (3). MALIKI YAW'MI DIINI: Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka (4). IYAKA NA'ABUDU WA IYAKA NASTA'INU: Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza (5). IHDINA SWIRATWAL MUS’TAQIIM: Tuyobore inzira igororotse. SWIRATWA LADHINA AN'AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DWAALIIN: Inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abarakariwe cyangwa se abayobye(7). [Surat Al Fatihat 1-7].

IBISOBANURO BYAYO:

Iyi Surat yiswe iri zina (Al Fatihat: Urufunguzo), kubera ko ari yo itangira mu gitabo cya Allah.

1- Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi: Ku izina rya Allah ntangiye gusoma Qur'an, ari we nsaba inkunga n'umugisha kubera izina rye ntangije.

Allah: Ni we mugaragirwa w'ukuri, iri zina nta wundi uryitwa uretse Allah.

Rahman: Niwe Nyirimpuhwe zihambaye zagutse kuri buri kintu.

Rahiim: Niwe Nyirimpuhwe zihariye ku bemeramana.

2- AL HAMDULILLAH RABBIL ALAMINA: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah; amashimwe yose n'ubutungane ni ibya Allah wenyine.

3- A-RAHMAN, A-RAHIIM (Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi): Nyirimpuhwe zagutse kuri buri kintu, n'impuhwe zihariye ku bemeramana.

4- MALIK YAWMI DIIN: Umwami w'ikirenga ku munsi w'ingororano, ari wo munsi w'imperuka.

5- IYAKA NA'ABUDU WA IYAKA NASTA'INU: Ni wowe wenyine tugaragira, ndetse ni nawe wenyine dusaba inkunga.

6- IH'DINA SWIRATWAL MUSTAQIIM: Tuyobore inzira igororotse, ari yo nzira y'ubuyisilamu n'umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

7- SWIRATWA LADHINA AN'AMTA ALAYHIM GHAYRIL MAGH'DWUBI ALAYHIM WALA DWALIINA: Inzira y'abo wahaye impano mu bahanuzi ba Allah, n'ababakurikiye batari abayobye n'abarakariwe.

Biri mu mugenzo mwiza w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ko nyuma yo kuvuga aya magambo, kuvuga ati (AAMIIN); bisobanuye ngo twakirire ubusabe.

Igisubizo:

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah , Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

IDHA ZUL'ZILATIL AR'DWU ZIL'ZALAHA: Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye (1). WA AKH'RADJATIL AR'DWU ATH'QALAHA: Nuko isi igasohora imitwaro yayo (ibiyirimo) (2). WA QALAL IN'SANU MA LAHA: Umuntu azavuga ati “Ese noneho (isi) yabaye iki? (3). YAWMA IDHIN TUHADITHU AKH'BARAHA: Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho) (4). BI ANA RABAKA AW'HA LAHA: Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse (5). YAWMA IDHIN YASW'DURU NASU ASH'TATAN LIYURAWU A'AMALAHUM: Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo (6). FAMAN YA'AMAL MITH'QALA DHARATIN KHAYRAN YARAHU: Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihemberwe) (7). WAMAN YA'AMAL MITH'QALA DHARATIN SHARAN YARAHU: N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi azakibona (agihanirwe) (8). [Surat Zil'zalat: 1-8]

IBISOBANURO BYAYO:

1- IDHA ZUL'ZILATIL AR'DWU ZIL'ZALAHA: Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye; ibi bizaba ku munsi w'imperuka.

2- WA AKH'RADJATIL AR'DWU ATH'QALAHA: Nuko isi igasohora imitwaro yayo (ibiyirimo), baba abapfuye n'ibindi.

3- WA QALAL IN'SANU MA LAHA: Umuntu azavuga ati “Ese noneho (isi) yabaye iki?”, icyo gihe umuntu azaba yayobewe maze yibaze icyo isi yabaye ku buryo igira umutingito nk'uwo.

4- YAWMA IDHIN TUHADITHU AKH'BARAHA: Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho), kuri uwo munsi uhambaye, isi izivugira ibyayikoreweho byaba byiza cyangwa se bibi;

5- BI ANA RABAKA AW'HA LAHA: Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse. Allah azaba yabiyibwiye ndetse yabiyitegetse.

6- YAWMA IDHIN YASW'DURU NASU ASH'TATAN LIYURAWU A'AMALAHUM: Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo; kugira ngo bibonere ibikorwa bikoreye hano ku isi.

7- FAMAN YA'AMAL MITH'QALA DHARATIN KHAYRAN YARAHU: Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona imbere ye maze agihemberwe.

8- WAMAN YA'AMAL MITH'QALA DHARATIN SHARAN YARAHU: N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona imbere ye maze agihanirwe.

Igisubizo: suratu al adiyat n'ibisobanuro byayo:

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

WAL ADIYATI DWAB'HAN: Ndahiye amafarasi yiruka cyane avuza imirindi (1). FAL MURIYAT QAD'HAN: Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro (2). FAL MUGHIIRAT SWUB'HAN: N’amafarasi agaba igitero mu rukerera (3). FA ATHAR'NA BIHI NAQ'AN: Akanatumura umukungugu (4). FAWASATW'NA BIHI DJAM'AN: Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi (5). INAL IN'SANA LIRABIHI LAKANUD: Mu by’ukuri umuntu ni indashima kuri Nyagasani we (6). WA INAHU ALA DHALIKA LASHAHID: Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya (7). WA INAHU LIHUBIL KHAYRI LASHADIID: Ndetse akunda imitungo bikabije (8). AFALA YA'ALAMU IDHA BU'UTHIRA MAA FIL QUBUR: Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa?(9) WA HUSWILA MA FISWUDURI: N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara?(10) INA RABAHUM BIHIM YAW'MA IDHIN LAKHABIIR: Mu by’ukuri uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo (11). [SURAT AL ADIYAT: 1-11]

IBISOBANURO BYAYO:

1- WAL ADIYATI DWAB'HAN: Ndahiye amafarasi yiruka cyane avuza imirindi. Allah ararahirira ku mafarasi yiruka kugeza ubwo wumva umurundi wayo kubera kwiruka cyane.

2- FAL MURIYAT QAD'HAN: Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro; no ku mafarasi iyo akandagiye ku bitare by'amabuye aturitsa ibishashi.

3- FAL MUGHIIRAT SWUB'HAN: N’amafarasi agaba igitero mu gitondo cya kare butaracya.

4- FA ATHAR'NA BIHI NAQ'AN: Ibyo bigatuma atumura umukungugu.

5- FAWASATW'NA BIHI DJAM'AN: Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi.

6- INAL INSANA LIRABIHI LAKANUD: Mu by’ukuri umuntu ni indashima ku byiza Nyagasani we amuhitiramo.

7- WA INAHU ALA DHALIKA LASHAHID: Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya; ntashobora kubihakana kuko ni ibintu bigaragara.

8- WA INAHU LIHUBIL KHAYRI LASHADIID: akunda imitungo bikabije, ndetse akanayigiraho ubugugu bukomeye.

9- AFALA YA'ALAMU IDHA BU'UTHIRA MAFIL QUBUR: Ese uyu muntu ushukwa n'isi, ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa, kugira ngo babarurirwe anabagororere? Bityo ibintu bizaba bitandukanye n'uko yibwira.

10- WA HUSWILA MA FISWUDURI: N’ibiri mu bituza (by’abantu) byaba imigambi n'imyizerere ndetse n'ibindi bigashyirwa ahagaragara?

11- INA RABAHUM BIHIM YAW'MA IDHIN LAKHABIIR: Mu by’ukuri uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo, nta kimwisoba kandi byose azabibahembera.

Igisubizo:suratul al qariat n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah , Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

AL QARI'AT: Ikizahonda (umunsi w’imperuka) (1)! MAL QARI'AT: Ikizahonda ni iki (2)? WAMA AD'RAKA MAL QARI'AT: Ni iki kizakumenyesha ikizahonda (3)? YAW'MA YAKUNU NASU KAL FARASHIL MAB'THUTH: Ni umunsi (w’imperuka), ubwo abantu bazamera nk’ibinyugunyugu binyanyagiye (4). WA TAKUNUL DJIBALU KAL'IH'NIL MAN'FUSH: N’imisozi ikamera nk’amoya (akemurwa ku matungo) atumuka (5). FA AMA MAN THAQULAT MAWAZINUHU: Bityo, uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaremera (bikaruta ibibi) (6). FAHUWA FI ISHATIN RADWIYAT: Azaba mu buzima bw’umunezero (Ijuru) (7). WA AMA MAN KHAFAT MAWAZINUHU: Ariko uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaba utaremereye (bikarutwa n’ibibi)(8). FA UMUHU HAWIYAT: Ubuturo bwe buzaba ari mu muriro witwa Hawiya (9). WAMA AD'RAKA MA HIYAH: Ni iki cyawukumenyesha (umuriro wa Hawiya) (10)? NAARUN HAMIYAT: Ni umuriro ugurumana bikabije (11)! [SURATUL QARI'AT: 1-11].

IBISOBANURO BYAYO:

1- AL QARI'AT: Ikizahonda gikura abantu imitima ku munsi w’imperuka!

2- MAL QARI'AT: Ni iki cyakumenyesha icyo kizahonda kigakura imitima?

3- WAMA AD'RAKA MAL QARI'AT: Ni iki cyakumenyesha icyo kizahonda kigakura imitima (yewe Ntumwa y'Imana?) Ni umunsi w'imperuka.

4- YAW'MA YAKUNU NASU KAL FARASHIL MAB'THUTH: Ni umunsi w’imperuka uzakura abantu imitima, bakamera nk’ibinyugunyugu binyanyagiye ahantu hose.

5- WA TAKUNUL DJIBALU KAL'IH'NIL MAN'FUSH: Imisozi izamera nk’amoya akemurwa ku matungo atumuka, kuko izaba yorohejwe cyane.

6- FA AMA MAN THAQULAT MAWAZINUHU: Bityo, uwo umunzani we w’ibikorwa byiza uzaremera bikaruta ibibi,

7- FAHUWA FI ISHATIN RADWIYAT: Azaba mu buzima bw’umunezero bw'ijuru,

8- WA AMA MAN KHAFAT MAWAZINUHU: Ariko uwo umunzani we w’ibikorwa byiza uzaba utaremereye bikarutwa n’ibibi;

9- FA UMUHU HAWIYAT: Ku munsi w'imperuka ubuturo bwe buzaba ari mu muriro witwa Hawiya, ari wo wa Jahanamu.

10- WAMA AD'RAKA MA HIYAH: Ni iki cyawukumenyesha (yewe Ntumwa y'Imana) umuriro wa Hawiya?

11- NARUN HAMIYAT: Ni umuriro waka cyane kandi ugurumana bikabije!

Igisubizo: suratu takathur n'ibisobanuro byayo

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah , Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

AL HAKUM TAKATHUR: Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi (1). HATA ZUR'TUMUL MAQABIR: Kugeza ubwo mugeze mu mva (2). KALA SAWUFA TA'ALAMUNA: Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe) (3). THUMA KALA SAWUFA TA'ALAMUNA: Oya na none! Bidatinze muzamenya (4). KALA LAW TA'ALAMUNA I'L'MAL YAQIIN: Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi)(5). LATARAWUNAL DJAHIM: Mu by’ukuri muzabona umuriro wa Jahiim! (6) THUMA LATARAWUNAHA AY'NAL YAQIIN: Rwose muzawibonera imbonankubone (7). THUMA LATUS'ALUNA YAWMA IDHIN AN NAIIM: Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi) (8). [Surat Takathur: 1-8].

IBISOBANURO BYAYO:

1- AL HAKUM TAKATHUR: Mwarangajwe yemwe bantu no gushaka kwigwizaho ubutunzi kubwiratana butuma bubibagiza kumvira Allah.

2- HATA ZUR'TUMUL MAQABIR: Kugeza ubwo mupfuye mukinjizwa mu mva zanyu.

3- KALA SAWUFA TA'ALAMUNA: Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe, ko ubutunzi atari bwo bwari bukwiye kubarangaza no kubibagiza imperuka.

4- THUMA KALA SAWUFA YA'ALAMUNA: Oya na none! Bidatinze muzamenya iherezo ryabyo,

5- KALA LAW TA'ALAMUNA I'L'MAL YAQIIN: Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo n'urubyaro, ntimwari guhugira mu iby’isi.

6- LATARAWUNAL DJAHIM: Mu by’ukuri byanze bikunze muzibonera imbonankubone umuriro wa Jahiim ku munsi w'imperuka!

7- THUMA LATARAWUNAHA AY'NAL YAQIIN: Rwose muzawibonera imbonankubone mu buryo budashidikanywaho.

8- THUMA LATUS'ALUNA YAWMA IDHIN ANI NAIIM: Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire z'ubuzima n'ubutunzi mwahawe muri ku isi.

Igisubizo: Surat Al As'r n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

WAL ASR: Ndahiye igihe (1). INAL IN'SANA LAFI KHUS'RI: Mu by’ukuri umuntu ari mu gihombo (2). ILA LADHINA AMANU WA AMILU SWALIHATI WA TAWASWAWU BIL HAQ WA TAWASWAW BISWAB'RI: Uretse abemeye bagakora ibikorwa byiza, bakagirana inama z’ukuri kandi bakanagirana inama zo kwihangana (3). [Surat Al As'r: 1-3]

IBISOBANURO BYAYO:

1- WAL ASR: Allah yarahiriye ku gihe.

2- INAL INS'ANA LAFI KHUS'RI: Avuga ko buri muntu wese ari mu gihombo no kurimbuka.

3- ILA LADHINA AMANU WA AMILU SWALIHATI WA TAWASWAWU BIL HAQ WA TAWASWAW BISWAB'RI: Uretse babandi bemeye bagakora ibikorwa byiza, bakagirana inama z’ukuri kandi bakanagirana inama zo kwihangana. Abo nibo batazaba mu gihombo cyangwa se ngo barimbuke.

Igisubizo: suratu al humazat n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe Nyirimbabazi.

WAY'LUN LIKULI HUMAZATIN LUMAZAT: Ibihano bikomeye bizaba kuri buri wese unegura abandi, usebanya (1). A-LADHI DJAMA'A MALAN WA A'DADAH: Urundanya imitungo agahora ayibara (2). YAH'SABU ANA MALAHU AKH'LADAH: Yibwira ko umutungo we uzatuma abaho ubuziraherezo (3) ! KALA LAYUN'BADHANA FIL HUTWAMAT: Oya! Mu by’ukuri azajugunywa mu muriro witwa Hutwama (ushwanyaguza) (4). WAMA AD'RAKA MAL HUTWAMAT: Ni iki kizakumenyesha Hutwama icyo ari cyo (5)? NARULLAHIL MUQADAT: Ni umuriro wa Allah wenyegejwe (6), A-LATI TATWALI'U ALAL AF'IDAT: Uwo muriro uzajya uzamuka ugere ku mitima (y’abazaba bawurimo) (7), INAHA ALAY'HIM MU-USWADAT: Mu by’ukuri bazaba bawufungiwemo (8), FII AMADIN MUMADADAT: (Baziritse) ku nkingi ndende (kugira ngo batawusohokamo) (9). [Surat Al Humazat: 1-9]

IBISOBANURO BYAYO:

1- WAY'LUN LIKULI HUMAZATIN LUMAZAT: Ibihano bikomeye bizaba kuri buri wese unegura abandi, usebanya.

2- A-LADHI DJAMA'A MALAN WA A'DADAH: Urundanya imitungo agahora ayibara, nta kindi arangamiye;

3- YAH'SABU ANA MALAHU AKH'LADAH: Yibwira ko umutungo we uzatuma abaho ubuziraherezo! mu buzima bw'iyi si.

4- KALA LAYUN'BADHANA FIL HUTWAMAT: Oya! Mu by’ukuri azajugunywa mu muriro witwa Hutwama (ushwanyaguza). nta kibazo kirimo nkuko uyu muntu w'injiji abitekereza, mu kujugunywa mu muriro utazima,ukubita kandi umena ibintu byose byajugunywemo kubera ubukana bwawo.

5- WAMA AD'RAKA MAL HUTWAMAT: Ni iki kizakumenyesha Hutwama icyo ari cyo icyo wamenya - Yewe Ntumwa - uyu muriro urimbura ibintu byose wajugunywemo?!

6- NARULLAHIL MUQADAT: Ni umuriro wa Allah wenyegejwe kandi waka cyane.

7- A-LATI TATWALI'U ALAL AF'IDAT:Uwo muriro uzajya uzamuka ugere ku mitima y’abazaba bawurimo.

8- INAHA ALAY'HIM MU-USWADAT: Mu by’ukuri bazaba bawufungiwemo mu mfunganwa.

9- FII AMADIN MUMADADAT: Baziritse ku nkingi ndende kugira ngo batawusohokamo.

Igisubizo:surat al fiili n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah , Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi,

ALAM TARA KAYFA FA'ALA RABUKA BI ASW'HABIL FIILI: Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagize abagabye igitero bari ku nzovu (baje gusenya ingoro ya Al Kaabat iri i Maka)? (1) ALAM YADJ'AL KAYDAHUM FII TADW'LIL: Ese umugambi wabo mubisha ntiyawuburijemo? (2) WA AR'SALA ALAYHIM TWAYRAN ABABIILI: Nuko akaboherereza uruhuri rw’inyoni (3), TAR'MIHIM BIHIDJARATIN MIN SIDJIIL: Zikabatera amabuye y’ibumba yacaniriwe (4), FADJA'ALAHUM KA'ASWIFIN MA-AKUL: Maze akabagira nk’ibyatsi byakanjakanjwe (5). [Surat Al Fiili: 1-5]

IBISOBANURO BYAYO:

1- ALAM TARA KAYFA FA'ALA RABUKA BI ASW'HABIL FIILI: Ese yewe Ntumwa y'Imana, ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagize uwitwa Ab'rahat n'ingabo ze bagabye igitero bagendera ku nzovu baje gusenya ingoro ya Al Kaabat iri i Maka?

2- ALAM YADJ'AL KAYDAHUM FII TADW'LIL: Ese umugambi wabo mubisha ntiyawuburijemo, maze ibyo bifuzaga ntibabigeraho.

3- WA AR'SALA ALAYHIM TWAYRAN ABABIILI: Nuko akaboherereza uruhuri rw’inyoni.

4- TAR'MIHIM BIHIDJARATIN MIN SIDJIIL: Zikabatera amabuye y’ibumba yacaniriwe,

5- FADJA'ALAHUM KAA'ASWIFIN MA-AKUL: Maze akabagira nk’ibyatsi byakanjakanjwe n'inyamaswa zikanabikandangira.

Igisubizo:Surat Qurayshi, n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah , Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi,

LI ILAFI QURAYSHI:Kubera akamenyero k’Abakurayishi(mu mujyi wabo) (1) ILAFIHIM RIH'LATA SHITA'I WA SWAYF: No kubera amasezerano yabo arebana n’ingendo (z’ubucuruzi) zo mu gihe cy’ubukonje no mu gihe cy’impeshyi (batekanye) (2), FAL YA'ABUDU RABA HADHAL BAYTI: Ngaho nibagaragire (Allah) Nyagasani nyir’iyi ngoro (Al Ka’abat) (3), ALADHI ATW'AMAHUM MIN DJU'IN WA AMANAHUM MIN KHAWFI: (We) wabagaburiye mu gihe cy’amapfa, ndetse akanabaha umutekano mu gihe cy’ubwoba (4). [Surat Qurayshi: 1-4]

IBISOBANURO BYAYO:

1- LI ILAFI QURAYSHI:Kubera akamenyero k’Abakurayishi,

2- ILAFIHIM RIH'LATA SHITA'I WA SWAYF: No kubera amasezerano yabo arebana n’ingendo z’ubucuruzi zo mu gihe cy’ubukonje bajya Yemeni, n'izo mu mpeshyi bajya ahitwa Shami kandi batekanye,

3- FAL YA'ABUDU RABA HADHAL BAYTI: Kubera ibyo, ngaho nibagaragire Allah Nyagasani Nyir’iyi ngoro ya Al Ka’abat,

4- ALADHI ATW'AMAHUM MIN DJU'I WA AMANAHUM MIN KHAWFI: We wabagaburiye mu gihe cy’amapfa, ndetse akanabaha umutekano mu gihe cy’ubwoba kubera icyubahiro n'igitinyiro yashyize mu mitima y'abandi barabu cy'ingoro ye, n'igitinyiro bo ubwabo yabahaye.

Igisubizo:Surat Al Ma'un, n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi,

ARA-AYTA LADHI YUKADHIBU BIDIINI: Ese wamenye uhinyura umunsi w’ibihembo? (1) FADHALIKA LADHI YADU'UL YATIMA:Uwo ni wa wundi uhutaza imfubyi (2), WALA YAHUDHWU ALA TWAAMIL MISKINA: Ntanashishikarize (abandi) kugaburira abakene (3), FAWAYLUN LIL MUSWALINA: Bityo, ibihano bikomeye biri ku basenga (4), ALADHINA HUM AN SWALATIHIM SAHUNA: Ba bandi birengagiza iswala zabo (ntibazikorere ku bihe byazo byagenwe) (5) ALADHINA HUM YURA'UNA:Ba bandi bakora ibyiza bagamije kwiyerekana (6), WA YAM'NAUNAL MA'UNA: Kandi bakanga (gutiza) ibikoresho byo mu rugo (ababikeneye) (7). [Surat Al Ma'una: 1-7]

IBISOBANURO BYAYO:

1- ARA-AYTA LADHI YUKADHIBU BIDIINI:Ese wamenye uhinyura umunsi w’ibihembo, ari wo munsi w'imperuka?

2- FADHALIKA LADHI YADU'UL YATIMA: Uwo ni wa wundi uhutaza imfubyi n'umushiha, nta mucyemurire icyo yifuza.

3- WALA YAHUDHWU ALA TWAAMIL MISKINA: Ntanashishikarize abandi kugaburira abakene.

4- FAWAYLUN LIL MUSWALINA:Bityo, ibihano bikomeye biri ku basenga.

5- ALADHINA HUM AN SWALATIHIM SAHUNA: Ba bandi birengagiza iswala zabo ntibazikorere ku bihe byazo byagenwe.

6- ALADHINA HUM YURA'UNA: Ba bandi bakora ibyiza bagamije kwiyerekana mu iswala zabo no mu bikorwa byabo, ntibabikore kubera Allah.

7- WA YAM'NAUNAL MA'UNA: Kandi bakanga gutiza ibikoresho byo mu rugo n'ibindi bikoresho biciriritse bidafite icyo bitwaye kubitiza ababikeneye.

Igisubizo: Surat Al Kaw'thar, n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah , Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi,

INA A'ATWA'YNAKAL KAWTHAR: Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhaye (ibyiza byinshi birimo) umugezi wo mu Ijuru witwa Kawthar (1). FASWALI LIRABIKA WAN'HAR: Bityo, ujye usali unatange ibitambo kubera Nyagasani wawe (2). INA SHANI'AKA HUWAL AB'TAR: Mu by’ukuri ukwanga ni we nyakamwe (ntazigera abona ibyiza haba ku isi ndetse no ku mperuka) (3). [Surat Al Kaw'thar: 1-3]

IBISOBANURO BYAYO:

1- INA ATWA'YNAKAL KAWTHAR: Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhaye (ibyiza byinshi birimo) umugezi wo mu Ijuru witwa Kawthar.

2- FASWALI LIRABIKA WAN'HAR: Bityo, ujye ushimira Allah, usali kubera we wenyine, unatange ibitambo kubera we, bitandukanye n'ibyo ababangikanyamana bakora babikorera ibigirwamana.

3- INA SHANI'AKA HUWAL AB'TAR: Mu by’ukuri ukwanga ni we nyakamwe, ntazigera abona ibyiza haba hano ku isi ndetse no ku mperuka. mu kui ukwanga niwe utazabona n'ikiza na kimwe wibagiranye iyo avuzwe avugwa ibibi gusa.

Igisubizo:Soma Surat Al Kafiruna, n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah , Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi,

QUL YA AYUHAL KAFIRUNA: Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bahakanyi! (1) LA A'ABUDU MA TA'ABUDUNA: Singaragira ibyo mugaragira (2), WALA AN'TUM ABIDUNA MA A'BUDU: Kandi namwe ntimugaragira uwo ngaragira (3). WALA ANA ABIDUN MA ABAD'TUM: Ndetse nanjye sinzigera ngaragira ibyo mugaragira (4), WALA ANTUM ABIDUNA MA A'BUDU: Kandi namwe ntimugaragira uwo ngaragira (5). LAKUM DINUKUM WA LIYA DINI: Mufite idini ryanyu, nanjye nkagira idini ryanjye (6). [Surat Al Kafiruna: 1-6]

IBISOBANURO BYAYO:

1- QUL YA AYUHAL KAFIRUNA: Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bahakanyi, muhakana Allah!

2- LA A'ABUDU MA TA'ABUDUNA: Singaragira byaba ubu ndetse no mu bihe bizaza ibyo mugaragira by'ibigirwamana;

3- WALA AN'TUM ABIDUNA MA A'BUDU: Kandi namwe ntimugaragira uwo ngaragira ari we Allah wenyine;

4- WALA ANA ABIDUN MA ABAD'TUM: Ndetse nanjye sinzigera ngaragira ibyo mugaragira by'ibigirwamana,

5- WALA ANTUM ABIDUNA MA A'BUDU: Kandi namwe ntimugaragira uwo ngaragira ari we Allah wenyine;

6- LAKUM DINUKUM WA LIYA DINI: Mufite idini ryanyu mwihimbiye, nanjye nkagira idini ryanjye Allah yanyoboyemo.

Igisubizo:Surat A-Nas'r, n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi,

IDHA DJA-A NAS'RULLAHI WAL FAT'H: Igihe ubutabazi bwa Allah (kuri wowe Muhamadi) buzaza,ndetse n’intsinzi (yo kubohora umujyi wa Maka) (1), WA RA'AYTA NASA YAD'KHULUNA FI DINILLAHI AF'WAJAN: Nuko ukabona abantu binjira mu idini rya Allah ku bwinshi (2), FASABIH BIHAMDI RABIKA WASTAGH'FIRUHU INAHU KANA TAWABAN: Uzasingize ikuzo rya Nyagasani wawe (aho uri hose), unamusabe imbabazi; kuko ari We Uwakira ukwicuza (kw’abagaragu be). (3) [Surat A-Nasw'r: 1-3]

IBISOBANURO BYAYO:

1- IDHA DJA-A NAS'RULLAHI WAL FAT'H: Igihe ubutabazi bwa Allah kuri wowe Muhamadi buzaba bukugezeho, ndetse n’intsinzi yo kubohora umujyi wa Maka ikagera;

2- WA RA'AYTA NASA YAD'KHULUNA FI DINILLAHI AF'WAJAN: Ukabona abantu binjira mu idini rya Allah ku bwinshi,

3- FASABIH BIHAMDI RABIKA WASTAGH'FIRUHU INAHU KANA TAWABAN: Uzamenye ko icyo ari ikimenyetso cy'uko inshingano zawe z'ubutumwa ziri kugana ku musozo, maze usingize ikuzo rya Nyagasani wawe umushimira ku bw'inema ze zo kuba yaraguteye inkunga akaguha n'intsinzi, unamusabe imbabazi; kuko ari We Uwakira ukwicuza kw’abagaragu be.

Igisubizo:Surat Al Masad, n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi,

TABAT YADA ABI LAHABIN WA TABA: Amaboko yombi ya Abu Lahab arakorama(kubera ko yayakoreshaga abangamira intumwa y'imana) ndetse na we ubwe azorame (1). MA AGH'NAA AN'HU MALUHU WA MA KASABA: Umutungo we n’urubyaro rwe nta cyo bizamumarira (2). SAYASW'LA NARAN DHATA LAHABIN: Azahira mu muriro ugurumana (3), WAM'RA ATUHU HAMALATAL HATWABI: Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo) (4). FII DJIIDIHA HAB'LUN MIN MASADI: Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro (5). [Suratul Masad: 1-5]

IBISOBANURO BYAYO:

1- TABAT YADA ABI LAHABIN WA TABA: Amaboko yombi ya se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari we Abu Lahab Ibun Abdul Mutwalib, arakorama ndetse na we ubwe azorame, kubera gutoteza Intumwa y'Imana no kuyibuza amahoro.

2- MA AGH'NAA AN'HU MALUHU WA MA KASABA: Umutungo we n’urubyaro rwe nta cyo bizamumarira, ntibizamurinda ibihano cyangwa se ngo bitume yagerwaho n'impuhwe.

3- SAYASW'LA NARAN DHATA LAHABIN: Ku munsi w'imperuka azinjizwa mu muriro ugurumana maze azawuhiremo,

4- WAM'RA ATUHU HAMALATAL HATWABI: Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo;

5- FII DJIIDIHA HAB'LUN MIN MASADI: Mu ijosi ry'uwo mugore azanigirizwamo umurunga bazamukuruza bamujyana mu muriro.

Igisubizo:Surat Al Ikh'lasw, n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi,

QUL HUWALLAHU AHAD: Vuga (yewe Muhamadi) uti “We ni Allah, umwe Rukumbi, (1) ALLAHU SWAMAD: Allah, Uwishingikirizwa (2), LAM YALID WA LAM YULAD: Ntiyabyaye kandi ntiyanabyawe (3), WA LAM YAKUN LAHU KUF'WAN AHAD: Ndetse nta na kimwe ahwanye na cyo (4). [Surat Al Ikh'lasw: 1-4]

IBISOBANURO BYAYO:

1- QUL HUWALLAHU AHAD: Vuga yewe Muhamadi uti “We ni Allah umwe Rukumbi”.

2- ALLAHU SWAMAD: Allah, Nyir'ukwishingikirizwa no kwiyambazwa n'ibiremwa bye byose.

3- LAM YALID WA LAM YULAD: Ntiyabyaye kandi ntiyanabyawe, nta se agira nta n'urubyaro agira;

4- WA LAM YAKUN LAHU KUF'WAN AHAD: Ndetse nta na kimwe ahwanye na cyo, nta n'icyo asa nacyo mu byo yaremye.

Igisubizo:Surat Al Falaq, n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi,

QUL AUDHU BIRABIL FALAQ: Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’umuseke”, (1) MIN SHARI MA KHALAQA: Ngo andinde inabi y’ibyo yaremye.(2) WA MIN SHARI GHASIQIN IDHA WAQABA: Anandinde ikibi cyo mu ijoro ryijimye igihe riguye(3). WA MIN SHARI NAFATHATI FIL UQADI: Anandinde ikibi cy’abarozikazi bahuha ku mapfundo (4). WA MIN SHARI HASIDIN IDHA HASADA: Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize (5). [Surat Al Alaq: 1-5]

IBISOBANURO BYAYO:

1- QUL AUDHU BIRABIL FALAQ: Vuga yewe Muhamadi uti “Nsabye ubuhungiro, naniragije Allah, Nyagasani w’umuseke”,

2- MIN SHARI MA KHALAQA: Ngo andinde inabi y’ibyo yaremye,

3- WA MIN SHARI GHASIQIN IDHA WAQABA: Anandinde ikibi cyo mu ijoro ryijimye igihe riguye cyaba icyo naterwa n'abajura, inyamaswa, udusimba, n'indi myuka mibi bikunze kugaragara mu ijoro.

4- WA MIN SHARI NAFATHATI FIL UQADI: Anandinde ikibi cy’abarozikazi bahuha mu mapfundo batongera;

5- WA MIN SHARI HASIDIN IDHA HASADA: Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari, wanga abantu abagirira ishyari ry'ibyo Allah yabahaye we ntabimuhe, akaba yifuza ko babibura bakamera nkawe.

Igisubizo:Surat A-Nas, n'ibisobanuro byayo.

"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi,

QUL AWUDHU BIRABI NASI: Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’abantu, (1) MALIKI NASI: Umwami w’abantu (2)” ILAHI NASI: Imana y’abantu (3)" MIN SHARIL WAS'WASIL KHANAS: Ngo andinde ububi bwa (shitani) yoshya gukora ibibi, nyuma ikabireka (igihe umuntu yibutse Allah), (4)” ALADHI YUWAS'WISU FI SWUDURI NASI: “Yoshya imitima y’abantu gukora ibibi (5) MINAL DJINATI WA NASI: “Yaba (shitani) yo mu majini cyangwa mu bantu. (6) [Surat A-Nas: 1-6]

IBISOBANURO BYAYO:

1- QUL AWUDHU BIRABI NASI: Vuga yewe Muhamadi uti “Niragije Allah, Nyagasani w’abantu”

2- MALIKI NASI: Umwami w’abantu, ubagenza uko ashatse, nta wundi mwami bafite utari we”

3- ILAHI NASI: Imana y’abantu y'ukuri, nta yindi mana bafite itari we.

4- MIN SHARIL WAS'WASIL KHANAS: Ngo andinde ububi bwa shitani yoshya gukora ibibi, nyuma ikabireka igihe umuntu yibutse Allah."

5- ALADHI YUWAS'WISU FI SWUDURI NASI: “Yoshya imitima y’abantu gukora ibibi"

6- MINAL DJINATI WA NASI: “Yaba shitani yo mu majini cyangwa mu bantu.”