Igisubizo: Abakurayishi bavuguruye inyubako ya Al Ka'abat Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifite imyaka mirongo itatu n'itanu.
Banamugize umukemurampaka ubwo batavugaga rumwe k'uri bushyire ibuye ry'umukara mu mwanya waryo, nuko Intumwa irarifata irishyira ku gitambaro, maze itegeka ko buri bwoko bufata uruhande rwa cya gitambaro, icyo gihe yari amoko ane. Ubwo bateruraga barigejeje mu mwanya waryo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yararifashe iba ari yo irishyira mu mwanya waryo.
Igisubizo: Ni imvugo ya Allah igira iti: {Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose)} (1), {Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso}(2), {Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Nyirubuntu uhebuje}(3), {We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu}(4), {Yigishije umuntu ibyo atari azi}(5). [Surat Al Alaq: 1-5]
Igisubizo: Ababangikanyamana bongereye umurego mu kubagirira nabi, kubabuza amahoro ndetse no kubatoteza kugeza ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ahaye uburenganzira abemera bwo guhungira ku mwami wa Habasha witwaga Nadjashi.
Ababangikanyamana bahurije hamwe umugambi wabo wo gutoteza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse bagera ku rwego bashatse no kumwica, ariko Allah yaramurinze abinyujije kuri Se wabo Abu Twalib, kugira ngo amubarinde.
Igisubizo: Uru rugendo rwabaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yujuje imyaka mirongo itanu y'amavuko, ari nabwo yategekwaga iswala eshanu.
Ijambo Is'ra-i: Ni urugendo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakoze iva ku musigiti mutagatifu w'i Maka ijya ku musigiti mutagatifu wa Al Aq'swa (uri i Yeruzalemu).
Naho Al Mi'iradji: rwo yarukoze iva ku musigiti wa Al Aq'swa ijya mu ijuru kugeza igeze ahitwa Sid'ratil Mun'taha.
Igisubizo:1- Khadidjat bint Khuwaylid (Imana imwishimire).
2- Saw'dat bint Zamu'at (Imana imwishimire).
3- Aishat bint Abu Bak'ri A-Swidiq (Imana imwishimire).
4- Haf'swat bint Umar (Imana imwishimire).
5- Zaynab bint Khuzaymat (Imana imwishimire).
6- Umu Salamat Hindu bint Abi Umayat (Imana imwishimire).
7- Umu Habibat bint Abi Sufiyan (Imana imwishimire).
8- Djuwayriyat bint Al Harith (Imana imwishimire).
9- Maymunat bint Al Harith (Imana imwishimire).
10- Swafiyat bint Huyay (Imana imwishimire).
11- Zaynab bint Djah'shi (Imana imwishimire).
Igisubizo: Abahungu ni batatu, aribo aba bakurikira:
Al Qasim ari na we Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitirirwaga.
Abdullah.
Ibrahim.
Naho abakobwa ni:
Fatwimat.
Ruqayat
Umu Kul'thum.
Zaynab.
Abana be bose babyarwaga na Khadidjat (Imana imwishimire), usibye Ibrahim, kandi bose bapfuye mbere ya se usibye Fatwimat wapfuye nyuma ye ho amezi atandatu.
Igisubizo: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari mu bagabo baringaniye, ntiyari mugufi cyangwa se ngo abe muremure, ahubwo yari hagati no hagati. Yari ifite uburanga bwererana ariko ibara ryabwo ryenda gusa n'umutuku. Yari afite ubwanwa bwinshi, amaso manini, iminwa minini, umusatsi wirabura, intugu ngari ndetse n'ibindi mu miterere n'imiremekere myiza ye.