Igisubizo: Allah ari mu ijuru hejuru ya Arshi iri hejuru y'ibiremwa byose. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: ﴾(Allah) Nyirimpuhwe uganje hejuru ya Ar’shi﴿. [Surat Twaha: 5] Allah na none yaravuze ati : ﴾Ni We Munyembaraga z’ikirenga ku bagaragu be, kandi ni We Nyirubugenge buhambaye, Uzi byose.﴿ [Suratul An'am: 18]
Igisubizo: Bisobanuye ko Allah yamwohereje ku biremwa byose, abiha inkuru nziza ndetse aranabiburira.
Ni n'itegeko:
1- Kumwumvira mu byo yategetse.
2- Guhamya ukuri kw'ibyo yavuze.
3- Kutamwigomekaho.
4- Kutagaragira Allah mu bundi buryo butari ubwo yigishije, ari byo bisobanuye gukurikiza imigenzo ye, no kureka ibihimbano.
Allah aragira ati: ﴾Uwumviye Intumwa (Muhamadi), mu by’ukuri aba yumviye Allah,...﴿ [Surat A-Nisa-u: 80]; Allah nanone aragira ati: ﴾Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye. 3; Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah). 4} [Surat A-Najm:3-4] Allah Nyirubutagatifu nanone yaravuze ati: ﴾Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku Ntumwa ya Allah (Muhamadi). Ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi. ﴿.21 [Surat Al Ah'zab: 21]
Ni izina rusange rikusanyije icyo ari cyo cyose Allah akunda kandi yishimira, cyaba mu mvugo,no mu bikorwa bigaragara cyangwa se ibitagaragara.
Mu bikorwa bigaragara harimo nko gusingiza Allah ku rurimi, umusingiza, umuha ikuzo, unavuga ubukuru bwe, gusali ndetse no gukora umutambagiro mutagatifu.
Naho mu bikorwa bitagaragara harimo: Kumwiringira, kumutinya, ndetse no kumwizera.
Igisubizo: 1) Kwemera ko Allah ari we Mana yonyine (Tawhiid Rububiyat): Bisobanuye kwemera ko Allah ari we wenyine Muremyi, ubeshaho ibiremwa bye, akaba umwami wabyo, akaba ari nawe mugenga wabyo, udafite uwo babangikanye.
2) Kwemera ko Allah ari we wenyine wo kugaragirwa (Tawhiid al Uluhiyat): Bisobanuye ko Allah ari we wenyine ukwiye kugaragirwa; bityo nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine Nyirubutagatifu.
3) Kwemera ko Allah ari we wenyine ufite amazina meza n'ibisingizo yihariye adahuje n'ibindi biremwa nkuko byavuzwe muri Qur'an no mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Gihamya y'aya moko ya Tawuhid atatu ni imvugo ya Allah igira iti: ﴾Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo. Bityo, jya umugaragira (wenyine) kandi ujye uhozaho kumugaragira (kabone n’iyo byaba bikugoye). Ese hari uwo waba uzi witiranwa na we?﴿ [Surat Mariyam: 65]
Igisubizo: Ibangikanyamana ni ugukora icyo ari cyo cyose mu moko yo kugaragira Allah, ukagikorera abandi batari Allah Nyirubutagatifu.
Amoko y'ibangikanyamana:
Ibangikanyamana rikuru: Urugero: Ni nko gusaba ikindi kitari Allah, cyangwa kubamira ikindi kitari Allah, cyangwa kubagira ikindi kitari Allah Nyirubutagatifu.
Ibangikanyamana rito: Urugero: Ni nko kurahirira ikindi kitari Allah Nyirubutagatifu, cyangwa kwambara amahirizi n'ibindi byambarwa bibwira ko hari icyo byabarinda cyangwa se ngo bigire icyo bibatwara, no gukorera ijisho nko kuba yasali neza kuko abona ko abantu bamureba.
Igisubizo:- 1- Kwemera Allah Nyirubutagatifu.
2- Kwemera abamalayika be.
3- Kwemera ibitabo bye.
4- Kwemera intumwa ze.
5- Kwemera umunsi w'imperuka.
6- Kwemera igeno ry'ikiza n'iki ko biva ku Mana.
Na gihamya yabyo: Hadithi ya Djibril izwi iri mu gitabo cya Muslim; Djibril yabwiye Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha): "Mbwira ku byerekeranye n'ukwemera? Intumwa iramusubiza iti: Ni ukwemera Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze, umunsi w'imperuka, ndetse no kwemera igeno rya Allah ry'ibyiza n'ibibi".
Igisubizo: Ni ukwemera Allah Nyirubutagatifu:
* Ni uko wemera ko Allah ari we wakuremye, akaguha n'amafunguro akubeshaho, akaba ari na we Mwami, Umugenga wenyine w'ibiremwa byose.
* Ni na we wo kugaragirwa, nta mugaragirwa wundi w'ukuri usibye we.
* Ni na we Uhambaye uruta byose, wuzuye ukwiye ikuzo n'ishimwe byose, ufite amazina n'ibisingizo byiza bihebuje, ntawe bareshya, ndetse nta n'icyo asa nacyo Nyirubutagatifu.
Kwemera abamalayika:
Abamalayika ni ibiremwa Allah yaremye mu rumuri, no kugira ngo bimugaragire binamwicisheho bugufi mu buryo bwuzuye.
Muri bo harimo Djibril (Imana imuhe amahoro) uzana ubutumwa ku bahanuzi ba Allah mu bantu.
Kwemera ibitabo:
Ni ibitabo Allah yahishuriye Intumwa ze.
- Nka Qur'an: yahishuriwe Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro) n'imigisha).
- Ivanjili : yahishuriwe Intumwa Issa (Imana imuhe amahoro)
- Tawurati: yahishuriwe Mussa (Imana imuhe amahoro).
- Zaburi: yahishuriwe Dawudi (Imana imuhe amahoro).
- Suhufi Ibrahiim na Mussa: yahishuriwe Ibrahim na Mussa (Imana ibahundagazeho amahoro).
Kwemera Intumwa:
Intumwa z'Imana ni abantu Allah yohereje ku bagaragu be, kugira ngo babigishe, banabahe inkuru nziza n'ijuru, banababurire ibibi n'umuriro.
Abeza kurusha izindi Ntumwa: Ni Intumwa zari zifite ubutagamburuzwa, ari zo izi zikurikira:
Nuhu (Imana imuhe amahoro).
Ibrahim (Imana imuhe amahoro).
Mussa (Imana imuhe amahoro).
Issa (Imana imuhe amahoro).
Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).
Kwemera umunsi w'imperuka:
Ni ubuzima bwa nyuma y'urupfu mu mva. Umunsi w'imperuka, ni na wo munsi w'izuka n'ibarura, ubwo abantu bo mu ijuru bazinjizwa mu ijuru, n'abantu bo mu muriro binjizwe mu muriro.
Kwemera igeno ry'ikiza n'ikibi ko biva ku Mana:
Igeno: Ni ukwemera ko Allah azi buri kintu kiba mu biremwa bye, no kwemera ko yabyanditse ku rubaho rurinzwe, ndetse ko ari we ushaka ko kibaho kandi yakiremye.
Allah aragira ati: ﴾Mu by’ukuri buri kintu twakiremye ku rugero twagennye (igeno ryacyo)﴿. [Surat Al Qamar: 49].
Igeno riri mu nzego enye:
Urwego rwa mbere: Ubumenyi bwa Allah Nyirubutagatifu; no muri byo ni ukuba ari we ufite ubumenyi bwabanje bwa buri kintu, na mbere na nyuma y'uko ibyo bintu bibaho.
Gihamya yabyo ni aho Allah agira ati: ﴾Mu by’ukuri Allah ni We ufite ubumenyi bw’igihe imperuka izabera; (ni na We) umanura imvura kandi azi n’ibiri muri nyababyeyi. Nta muntu ushobora kumenya icyo azabona (azageraho) ejo, ndetse nta n’umenya aho azagwa. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose﴿34. [Surat Luqman: 34]
Urwego rwa kabiri: Ibyo Allah yabyanditse ku rubaho rurinzwe (Lawuhu Mahfudhwi); bityo buri kintu kibaho kandi kizabaho kiranditse iwe kuri urwo rubaho.
Gihamya yabyo ni aho Allah agira ati: ﴾Ni na We ufite imfunguzo z’ibitagaragara, ntawe uzizi uretse We (Allah). Kandi azi ibiri imusozi no mu nyanja, ndetse nta n’ikibabi gihanuka usibye ko aba akizi. Nta mbuto iri mu mwijima wo mu butaka, nta kibisi cyangwa icyumye usibye ko cyavuzwe mu gitabo gisobanutse﴿.59 [Surat An'am: 59].
Urwego rwa gatatu: Ni ukwemera ko buri kintu kibaho ku bushake bwa Allah, kandi ko nta na kimwe kimuturukaho cyangwa se gituruka ku biremwa bye bitari ku bushake bwe Nyirubutagatifu.
Gihamya yabyo ni imvugo ya Allah igira iti: ﴾... Kuri wa wundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse. (28) Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse.(29)}. [Surat A-Tak'wiir: 28-29].
Urwego rwa kane: Kwemera ko ibiremwa byose byaremwe na Allah, niwe wabiremye ubwabyo, anarema imiterere yabyo, n'ibyo bikora, na buri kintu kibikomokaho.
Gihamya yabyo ni aho Allah agira ati: ﴾Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mukora﴿ [Surat Swafaat: 96]
Igisubizo: Ni buri kintu cyose abantu bihimbiye mu idini, kitakozwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa se ngo gikorwe n'abasangirangendo bayo.
* Ntabwo tucyemera ahubwo turacyamagana.
Kubera imvugo y’Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Buri gihimbano cyose ni ubuyobe" Yakiriwe na Abu Dawudi.
Urugero rwabyo: Ni ukongera mu bikorwa byo kwiyegereza Allah (Ibadat) nko kongera ikindi gice cyo gukaraba ku ngingo zo gutawaza zizwi, cyangwa se kwizihiza umunsi w'amavuko w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko ntaho tubikomora ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa se ku basangirangendo bayo.
Igisubizo: Al Wala-u: Ni ugukunda abemeramana ndetse no kubatabara.
Allah Nyirubutagatifu aragira ati: {Abemeramana n'abemeramanakazi ni inshuti hagati yabo. } [Surat Tawbat: 71]
Naho Al Bara-u: Ni ukwanga abahakanyi no kutabakunda.
Allah Nyirubutagatifu aragira ati: {Mu by’ukuri mwagize urugero rwiza kuri Ibrahim n’abari kumwe nawe, ubwo babwiraga abantu babo bati “Rwose twitandukanyije namwe ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah. Turabahakanye, kandi hagati yacu namwe havutse ububisha n’ubugome bihoraho, kugeza ubwo muzemera Allah wenyine...} [Surat Al Mumtahinat: 4]
Igisubizo: Urugero rw'ubuhakanyi mu mvugo: Ni nko gutuka Allah Nyirubutagatifu cyangwa se Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Naho urugero rw'ubuhakanyi mu bikorwa, ni nko gutesha agaciro Musw'haf yanditsemo Qur'an cyangwa kubamira ikindi kitari Allah Nyirubutagatifu.
Naho urugero rw'ubuhakanyi mu myemerere, ni nko kwemera ko hari undi ukwiye kugaragirwa utari Allah Nyirubutagatifu cyangwa se kwemera ko hari undi Muremyi ubangikanye na Allah Nyirubutagatifu.
Igisubizo:
1- Uburyarya bukuru (A-Nifaqul Akbar): Ni uguhisha ubuhakanyi ukagaragaza ukwemera.
Ubu bwoko bw'uburyarya bukura nyirabwo mu buyisilamu, kandi ni kimwe mu bigaragaza ubuhakanyi bukuru (Al Kufru Al Akbar).
Allah Nyirubutagatifu aragira ati: {Mu by’ukuri indyarya zizaba ziri mu ndiba y’umuriro, kandi (yewe Muhamadi) ntuzababonera umutabazi. 145} [Surat A-Nisa-i:145]
2- Uburyarya buto (A-Nifaqul Asw'ghar):
Urugero: Kubeshya no kutuzuza isezerano ndetse no kutarinda indagizo.
Ubu buryarya ntibukura nyirabwo mu buyisilamu, ahubwo ni kimwe mu byaha nyirabwo yazahanirwa.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibimenyetso biranga indyarya ni bitatu: Iyo iganira irabeshya, yatanga isezerano ikaryica, yakwizerwa igahemuka." Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Igisubizo: Ni Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).
Allah Nyirubutagatifu aragira ati: ﴾Ntabwo Muhamadi ari se w’uwo ari we wese muri mwe, ahubwo ni Intumwa ya Allah akaba n’uwasozereje abahanuzi...﴿ [Surat Al Ah'zab: 40] Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ni nanjye wasozereje abahanuzi, nta muhanuzi uzaza nyuma yanjye." Yakiriwe na Abu Dawudi na Tirmidhi ndetse n'abandi.
Igisubizo: Igitangaza ni buri icyo ari cyo cyose Allah yahaye abahanuzi be mu bitangaza bidasanzwe ndengakamere kugira ngo bihamye ukuri kwabo, Ingero:
- Gusaduka k'ukwezi ku gihe cy'Intumwa Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha)
- Gucikamo kabiri kw'inyanja ku gihe cy'Intumwa y'Imana Mussa (Imana imuhe amahoro), no korama kwa Farawo n'ingabo ze.
Igisubizo: Umusangirangendo ni uwahuye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akayemera ndetse akanapfa akiri ku buyisilamu.
- Tugomba kubakunda no kubigana, kandi ni bo beza kuruta abandi bantu nyuma y'abahanuzi ba Allah.
Abeza muri bo kurusha abandi ni: Abayobozi bane bayoboye nyuma y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha):
Abubakar (Imana imwishimire)
Umar (Imana imwishimire)
Uth'man (Imana imwishimire)
Ally (Imana imwishimire)
Igisubizo: Ni abagore b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: {Umuhanuzi (Muhamadi) ni we ufite agaciro ku bemeramana kurusha ako bifiteho ubwabo, ndetse n’abagore be ni ababyeyi babo (ku bw’icyubahiro bakwiye ndetse no kuba batashakwa n’abandi bagabo).} [Surat Al Ah'zab: 6]
Igisubizo: Gutinya ni ugutinya Allah no gutinya ibihano bye.
Naho Kwizera ni ukwizera ingororano za Allah, imbabazi ze ndetse n'impuhwe ze.
Gihamya y'ibi ni imvugo ya Allah igira iti: {Abo basenga (bababangikanyije na Allah; nka Ezra, Yesu n’abandi biyeguriye Imana) na bo ubwabo (basengaga Allah) bakanashaka uburyo bwo kumwiyegereza, bizera impuhwe ze ndetse bakanatinya ibihano bye. Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe biratinyitse.} [Surat Al Is'ra-i; 57.] Allah Nyirubutagatifu na none aragira ati: {(Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. 49. Kandi ko n’ibihano byanjye ari ibihano bibabaza cyane. 50} [Surat Al Hidj'ri: 49-50]
Igisubizo: Allah: bisobanuye Ugaragirwa, usengwa by'ukuri wenyine udafite uwo babangikanye.
Rabbu (Nyagasani) bisobanuye ko ari we Muremyi wenyine, Umwami, Utanga amafunguro, Umugenga.
A-Sami'u (Uwumva bihebuje) bisobanuye ko yumva buri kintu, ndetse akumva n'amajwi yose n'uburyo aba atandukanye.
Al Baswiir (Ubona bihebuje) bisobanuye ubona buri kintu, akabona buri kintu cyaba gito cyangwa se kinini.
Al Aliim (Umumenyi uhebuje) bisobanuye ufite ubumenyi bwa buri kintu cyahise, kiriho ndetse n'ikizabaho.
A-Rahman (Nyirimpuhwe) bisobanuye uwo impuhwe ze zikwiriye buri kiremwa cyose na buri kinyabuzima cyose; bityo abagaragu bose n'ibiremwa byose biri munsi y'impuhwe ze.
A-Razaaq (Utanga amafunguro) bisobanuye uha amafunguro ibiremwa bye byose byaba abantu cyangwa se amajini n'ibindi binyabuzima byose.
Al Hayyu (Uhoraho) bisobanuye ko adapfa, nyamara ibiremwa byo bizapfa byose.
Al Adhwiim (Uw'ikirenga) bisobanuye ufite ubutungane bwose n'ubuhambare mu mazina ye, mu bisingizo bye ndetse no mu bikorwa bye.
Igisubizo: Tugomba kubakunda, ndetse tukaba ari nabo tugarukaho mu bibazo by'idini ducyeneye gusobanukirwa, kandi tukabavuga ibyiza gusa. N'uzabavugaho ibitandukanye n'ibi bibi, uwo azaba ayobye inzira nyayo.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: {...Allah azamura mu ntera abemeye n’abahawe ubumenyi muri mwe. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.11} [Surat Al Mudjadalat: 11]
Igisubizo: Ukwemera kongerwa n'ibikorwa byo kumvira Allah, kukagabanywa n'ibikorwa byo kumwigomekaho.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi iyo Allah avuzwe, imitima yabo ikangarana, banasomerwa amagambo ye akabongerera ukwemera; kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine)"; [Surat Al Anfal: 2].
Igisubizo: Kubwiriza ibyiza bisobanuye kubwiriza kumvira amategeko ya Allah Nyirubutagatifu, naho kubuza ibibi bisobanuye kubuza ibyo ari byo byose bituma umuntu yigomeka kuri Allah Nyirubutagatifu.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: {Muri umuryango uboneye watoranyirijwe abantu; mubwirizanya ibyiza mukabuzanya ibibi kandi mukanemera Allah...} [Surat Al Imran:110]
Igisubizo: Ni uwo ari we wese ukurikiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'abasangirangendo bayo mu mvugo, mu bikorwa n'imyizerere.
Biswe iyi nyito kubera ko bakurikira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse bakirinda ibihimbano (Bid'at).
Naho kuba hamwe (Al Djama'at) ni ukubera ko bahurije ku kuri, ntibagutandukaneho.